Ibirimo
(Kanda ujye ahantu ushaka)
Ibirimo Birinzwe n'Amategeko y'Uburenganzira bw'Ibihangano
Inyandiko, amashusho, amajwi n'ibindi birimo kuri uru rubuga ni umutungo wa DEREK PRINCE MINISTRIES-INTL INC (aha ngaha 'Derek Prince Ministries'). Uburenganzira bw'ibihangano n'ubundi burenganzira bushingiye ku by'ibihangano biri kuri uru rubuga nabyo bishobora kuba byeguriwe abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitandukanye, uretse Derek Prince Ministries. Derek Prince Ministries irabuzanya burundu ko hagira igikorwa cyo gukoporora ibyo birimo kuri uru rubuga, uretse igihe byemeranyijwe mu mategeko ku nyungu z'uburenganzira bwo gukoresha ibihangano, nk'uko byasobanuwe hasi hano.
Gukoresha neza byemewe
Gukoresha neza ibihangano bifite uburenganzira, birimo gukoresha ibihangano birinzwe ku mpamvu z'amasomo atagamije inyungu, nko kwigisha, ubushakashatsi, gushima no gutanga ibitekerezo, n'itangazamakuru. Uretse igihe bibonetse mu bundi buryo, abantu bashaka gukurura cyangwa gucapa inyandiko cyangwa amashusho avuye kuri uru rubuga bagamije ibyo byose, bashobora kubikora batabanje gusaba uruhushya rw'uburyo bwa Derek Prince Ministries, igihe bujuje ibi bikurikira:
- Ibirimo bishobora gukoreshwa gusa ku giti cy'umuntu, ku nyungu z'amasomo cyangwa ibidashaka inyungu;
- Abakoresha bagomba kuvuga umwanditsi ndetse n'aho babikura, nk'uko bavuga ku bindi bihangano byacapwe;
- Ibyavuzwe bigomba gushyiramo amakuru yose ajyanye n'uburenganzira bw'umwanditsi hamwe n'andi makuru bijyanye n'ibyo birimo hamwe na URL y'urubuga rwa Derek Prince Ministries;
- Nta birimo na kimwe kigomba guhindurwa cyangwa guhinduranywa;
- Abakoresha bagomba kubahiriza ibindi byemezo cyangwa amategeko akurikizwa kuri dosiye, ishusho, cyangwa inyandiko.
Isezerano
Mu gihe ushaka gukurura, gucapa, cyangwa ukoresha mu bundi buryo inyandiko n'amashusho yo kuri uru rubuga, abakoresha barabyemera kandi basezeranya ko bazajya bakoresha izo dosiye gusa mu buryo bwiza no bwemewe, kandi bazubahiriza aya mabwiriza yose y'iyi licence, bakanubahiriza uburenganzira bwa Derek Prince Ministries cyangwa undi muntu cyangwa ikigo. Derek Prince Ministries ntabwo isezeranya ko gukoresha inyandiko, amashusho cyangwa ibirimo kuri uru rubuga bitazabangamira uburenganzira bw'ibindi bigo cyangwa abantu batari ku ruhande rwa Derek Prince Ministries.
Gukoresha mu Bucuruzi Birabujijwe
Gucapisha cyangwa gukoresha mu buryo bw'ubucuruzi inyandiko, amashusho cyangwa ibirimo kuri uru rubuga, bidafite uruhushya birabujijwe. Umuntu wese wifuza gukoresha ibi birimo mu bikorwa by'ubucuruzi, kubicapisha, cyangwa ku zindi mpamvu zose zitarimo gukoresha neza nk'uko biteganywa n'amategeko, agomba kubanza gusaba no guhabwa uruhushya rwanditse mbere na Derek Prince Ministries. Uru ruhushya rutangwa hakurikijwe imiterere y'ubusabe kandi ruhabwa umuntu ku giti cye n’ubwiganze bwa Derek Prince Ministries. Hashobora gusabwa amafaranga yo gukoresha bitewe n'uburyo bwo gukoresha n'imiterere y'icyo umuntu asaba.
Ibibazo?
Nyamuneka twandikire niba ufite ibindi bibazo bijyanye n'iyi nyandiko y'uburenganzira bw'umwanditsi.
Tubaze