Imana niyo Mana imwe y'ukuri kandi nzima ibaho iteka mu butatu, Imana Data, Imana Mwana n'Imana Mwuka Wera; kandi ko Imana ari Umwuka, ntigira iherezo, ihoraho, ntihinduka mu rukundo, imbabazi, imbaraga, ubwenge no gukiranuka byayo. (Yesaya 45:22, Zaburi 90: 2; Yohana 4:24; 2 Abakorinto 13:14)
Umwami Yesu Kristo ni Umwana w'Imana; ko yihinduye umuntu binyuze mu kuvuka kwe avuka ku isugi; ko ari intungane haba mu bumana bwe no mu kuba umuntu kwe; ko yatanze kubushake ubuzima bwe nk'igitambo gitunganye kandi gihagije rwose cy'ibyaha by'umuntu; ko kubw'impongano ye umuntu ashobora kumenya umudendezo wo kuva mu gihano, urubanza n'ingaruka z'icyaha; ko yazutse mu bapfuye mu mubiri we, umubiri wahawe icyubahiro ubu yicaranye mu Ijuru, asabira abizera; kandi ko azagaruka mu mubiri we wahawe icyubahiro kugira ngo ashyireho ubwami bwe. (Matayo 1: 18-25; Yohana 1:14; Abakolosayi 1: 13-18; 1 Petero 2:24; Luka 24; Abaheburayo 4:14; Matayo 25: 31-46)
Umwuka Wera areshya muri byose bimuranga mu bumana n'Imana Data hamwe n'Imana Mwana; akora igitangaza cyo kuvuka bushya mu bakira Kristo nk'Umukiza kandi ubu atuye mu bizera; abashyiraho ikimenyetso kugera ku munsi wo gucungurwa; abaha imbaraga zo gukora; akanatanga impano z'ubuntu bw'Imana (impano z'umwuka) zo kubaka umubiri wa Kristo. (Abefeso 4:30; 1 Abakorinto 6:19; 12: 4, 7, 12–13; Ibyakozwe 1: 5; Tito 3: 5)
Ukuri kuruzuye kandi ntiguhindagurika. Ukuri ko gucungurwa kugaragara mu Byanditswe byo mu Isezerano rya Kera n'Isezerano Rishya, ariryo hishurwa ry'Imana ku muntu ryanditswe, ryahumetswe mu magambo kandi ridafite ikosa mu nyandiko zaryo z'umwimerere. Bibiliya ifite ubutware busumba ubundi bwose kandi buri hejuru y'ubundi bwose mu byerekeranye no kwizera byose ndetse no mu bikorwa. (Matayo 5:18; 2 Timoteyo 3: 15-17; 2 Petero 1: 20-21)
Itorero ni umubiri wa Kristo uri mu bumwe ku isi ubereyeho ubusabane, gukomezanya, no kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga yose hakoreshejwe ubuzima bwa gikristo n'ubuhamya. (Matayo 28: 19–20; Ibyakozwe 1: 6–8, 2: 41-42; 1 Abakorinto 12:13)
Umuntu yaremwe mu ishusho y'Imana, ariko kubw'icyaha cya Adamu yatandukanye n'Imana kandi aciriweho iteka ry'igihano cy'iteka ryose. Umuti umwe rukumbi w'ikibazo cy'umuntu ni agakiza binyuze mu kwizera Yesu Kristo n'umurimo we bikozwe n'umuntu ku giti cye. (Yohana 3: 15-18; Abefeso 1: 7; Abaroma 10: 9-10)