Amateka
Byose byatangiye mu w' 1971, ubwo Derek Prince yafunguraga ku mugaragaro ibiro mu igaraje y'inzu ye i Fort Lauderdale, muri Florida. Mu ntangiriro byari bizwi nk'Icapiro rya Derek Prince, bikaba byari umusaruro w'umurimo wo kwigisha Bibiliya wari waratangijwe mu w'1944, ubwo Uwiteka yamubwiraga ati:
"Wahamagariwe kuba umwigisha w'Ibyanditswe, mu kuri, kwizera n'urukundo, biri muri Kristo Yesu - kuri benshi."
Aya magambo yatumye Derek arushaho kugira umwete wo kugaburira abashonje mu buryo bw'umwuka, byamuteye umwete wo kwandika ibitabo bitandukanye, harimo "Inyigisho zifasha kwiyigisha Bibiliya" (1969), "Liberating Truth" (1966), "Repent and Believe" (1966) n'ibindi. Icyagaragaje ko ibi bitabo byakunzwe n'ubudahemuka bw'Imana, Icapiro rya Derek Prince ryakomeje gukura n'ababisaba bakomeza kwiyongera.
Mu w'1972, ibyandikwa byari bimaze kurenga ubushobozi bwa Derek nk'umukozi umwe rukumbi maze David Selby (umukwe we) arumirirwa kuza kumufasha. Bombi hamwe, bafatanya guha umurongo minisiteri yarimo igenda ikura, binjira mu itangazamakuru ryo kuri radio no gusohora ibitabo bishya.
Ibiro byo mu bindi bihugu byarafunguwe, muri Nouvelle Zelande, Afurika y'Epfo, Ositarariya, Kanada, Ubwongereza ndetse no mu Buholandi mu myaka ya za mirongo inani. Inzozi zo gutoza amahanga kuba abigishwa zirakomera. Nyuma y'imyaka icumi, Derek yari amaze gukora ingendo eshatu zo kuzenguruka isi yigisha Bibiliya, kandi gahunda ye ya radio yumvikanaga mu migabane itandatu y'isi no mu ndimi icumi.
Mu w'i 1990, Icapiro rya Derek Prince ryahinduwe ku mugaragaro Minisiteri ya Derek Prince. Gutanga ibikoresho byo kwigisha Bibiliya ku buntu byariyongereye cyane mu bihugu bigera mu 140 byose hamwe, kandi ibitabo bya Derek byari bimaze kuboneka mu ndimi zirenga kuri 50.
Uyu munsi Minisiteri ya Derek Prince ifite ibiro mu bihugu birenga 45 ku isi kandi icyakomeje kwiyemeza n'umutima wayo wose kwigisha Bibiliya muri buri gihugu, buri muco na buri rurimi. Ukwaguka no gukomera bya minisiteri byemeza ijambo ry'ubuhanuzi Derek yabonye mu w'i 1941, ubwo Uwiteka yamubwiraga ati:
"Bizamera nk'umugezi muto. Umugezi uzahinduka uruzi. Uruzi ruzahinduka uruzi runini. Uruzi runini ruzahinduka Ikiyaga. Ikiyaga kizahinduka inyanja ikomeye, kandi bizanyura muri wowe; Ariko uko bizaba, ntugomba kubimenya, ntushobora kubimenya, ntuzabimenya."
Ni ubudahemuka bw'Imana kuri iri Jambo bwagejeje Minisiteri ya Derek Prince aho iri uyu munsi kandi buzakomeza kugeza minisiteri ku "nyanja ikomeye".
Minisiteri ifite ububiko bunini bw'ibikoresho byanditse, biri mu majwi ndetse no mu mashusho bya Derek Prince, kandi ikomeje gusohora ibitabo bishya. Kugeza ubu, ibitabo birenga 100 byarasohowe, kandi bisobanurwa mu ndimi zirenga 100.