Ubuzima, Umurimo & Umurage wa Derek Prince

Derek Prince yari umwigisha mpuzamahanga wa Bibiliya wubahwa cyane kubera ubushishozi bwa tewolojiya no kwizera kwa gikristo kuvuye ku mutima. Ni mwanditsi w'ibitabo birenga 100 bikomeje gukurura ibihumbi by'abasomyi bashya buri mwaka.

Derek Prince

Umurimo:
Umwigisha mpuzamahanga wa Bibiliya, umwanditsi, umushumba, umumisiyoneri & umunyatewolojiya
Yavutse:
14 Kanama 1915 Bangalore, Ubuhinde
Yapfuye:
24 Nzeri 2003 (afite imyaka 88), Yerusalemu, Isiraheli

Ibirimo

(Kanda kugirango ugere ahantu)

Ubuzima bwo hambere

Derek Prince yavukiye mu muryango w'abasirikare b'Abongereza i Bangalore, mu Buhinde mu w'i 1915. Afite imyaka 14 yatsindiye buruse yo kwiga mu ishuri rya Eton aho yize Ikigereki n'Ikilatini. Yakomereje amashuri ye muri kaminuza ya Cambridge, mu Bwongereza, aho yahawe buruse idasanzwe muri Filozofiya ya kera n'Igezweho mu ishuri ryitwa King's College. Derek yongeyeho kwiga indimi nyinshi zigezweho ubwo yigaga muri kaminuza ya Cambridge, harimo Igiheburayo n’Icyarameyi, aricyo yaje kunonosora nyuma muri Hebrew University i Yerusalemu.

Nubwo Derek yakuriye mu Itorero ry'Abangilikani, yatakarije imizi ye ya gikristo muri kaminuza ya Cambridge maze afata imyemerere y'abatemera Imana. Ubwo yasubizaga amaso inyuma kuri iyo myaka yo kwiga kaminuza, yagize ati:

“Nari nzi amagambo n'interuro byinshi kandi birebire, ndetse nari naragerageje ibintu byinshi bitandukanye. Ariko, nsubije amaso inyuma, ndemera ko nari mfite urujijo, ntanezerewe, numva ntengushywe kandi naracitse intege, kandi sinarinzi aho nabonera igisubizo.”

Intambara ya Kabiri y'Isi Yose

Gukomeza kwiga kwa Derek kwahagaritswe n'umwaduko w'Intambara ya Kabiri y'Isi Yose. Mu 1940, yinjiye mu Itsinda ry'Igisirikare cy'Ubwami bw'Ubwongereza nk'umusirikari utarwana, abishingiye ku byo yemeraga ku giti cye. Mu rwego rwo gukomeza amasomo ye mu gihe yari mu mirimo ya gisirikare, Derek yitwaje Bibiliya kuko icyo gihe yayifataga nk'igitabo cya filozofiya aho kuba Ijambo ry'Imana ryahumetswe nayo.

Ku ya 31 Nyakanga 1941, igihe yari mu kigo cy’imyitozo i Scarborough, muri Yorkshire, yahuye na Yesu mu buryo bukomeye bwahinduye imibereho y'ubuzima bwe. Ubwo yibukaga iki gihe yagize ati:

“Numvise ijwi rya Yesu, rivugira neza cyane mu byanditswe, Bibiliya. Kandi kuva umunsi numvise ijwi rye, kugeza uyu munsi, hari ibintu bibiri ntashidikanya. Sinigeze nshidikanya ko Yesu ari muzima, kandi sinigeze nshidikanya ko Bibiliya ari Ijambo ry'Imana. ”

Ubwo rero haba hatangiye urugendo rwo mu mwuka rw'umwe mu bigisha ba Bibiliya bakomeye bo mu kinyejana cya 20.

Nyuma gato yo guhinduka umukristo, Derek yimuriwe mu mirimo y'intambara mu butayu bwa Afurika y'Amajyaruguru aho yamaze imyaka itatu akora nk'umuvuzi w'ingabo. Yakoresheje igihe cye cyo kuruhuka mu kwiga Bibiliya no guteza imbere umubano we bwite n'Imana.

Intambara irangiye, Derek yavanywe mu gisirikare ubwo yakoreraga i Yerusalemu, yibonera isohozwa ry'ubuhanuzi bwa Bibiliya ubwo Abayuda bagarukaga muri Isiraheli.

Lidiya Prince

Mu 1946, Derek yashakanye n'umugore we wa mbere, Lidiya Christensen, umumisiyonari wo muri Danemarke wayoboraga ikigo cy'abana hafi ya Yerusalemu. Mu gushakana nawe, Derek yahise aba se w'abakobwa umunani bakiriwe mu muryango mu buryo bwemewe n'amategeko.

Derek na Lidiya babaye i Yerusalemu kugeza nyuma y'ishingwa ry'igihugu cy’Abayahudi cya Isiraheli mu 1948. Mu gihe cy’Intambara y’Ubwigenge, ubwo bari barafatiwe hagati y’ingabo z’Abarabu n'iza Isiraheli, baje kuvanwa muri Isiraheli maze bimukira mu Bwongereza batabishaka. Derek amaze gutura mu mujyi wa Londere rwagati, yatangiye kubwiriza ahitwa Speaker's Corner (aho buri wese yemererwa gusangiza abandi ibitekerezo) mu cyanya cyitwa Hyde Park, akenshi aherekejwe na Lidiya na bamwe mu bakobwa. Nyuma y'igihe, abitabiraga batumirwaga mu rugo kugira ngo bakomeze gusengerwa, maze havuka itorero rishya. Ibyo byarakomeje kugeza mu 1956 ubwo Prince yitabaga umuhamagaro w'Imana maze bimukira muri Kenya nk'abamisiyoneri muri Mutarama 1957.

Mu myaka yakurikiyeho, Derek na Lidiya babonye imbuto nyinshi igihe bakoreraga umurimo mu baturage b'aho babaga, zirimo umukobwa umwe wazutse mu bapfuye binyuze mu masengesho.

Mu 1962, bari barakiriye mu buryo bwemewe n'amategeko umwana w'uruhinja w'imfubyi wo muri Kenya, kandi bari muri Kanada mu kiruhuko. Lidiya, warushaga Derek imyaka 25, yari ageze mu ntangiriro ya za mirongo irindwi kandi yifuzaga gutura hafi y'inshuti ze n'abandi bizera. Kubera icyo cyifuzo, Derek yemeye ubutumire bwo kuba umwarimu wa Bibiliya mu rusengero rwa Gipantekote i Minneapolis.

Derek na Lidiya Prince.

Mbere yuko imyaka icumi ishira, ariko, umuryango wa Prince wari umaze kwimuka inshuro eshatu; wimukira i Seattle, i Chicago n'i Fort Lauderdale, uko hakurikirana gutyo. Iterambere mu murimo ryakinguye imiryango mishya kandi itunguranye, ariko umuryango wakomeje kuba abizerwa ku muhamagaro uhoraho w'Imana.

Mu 1968, umurimo wo kwigisha wa Derek wariyongereye cyane mu matorero y'Umwuka (charismatic movement) yatangiraga icyo gihe. Yakoze ingendo nyinshi cyane, abwiriza Ijambo ry'Imana mu mbaraga n'ubutware.

Ku ya 5 Ukwakira 1975, Lidiya Prince yitabye Imana mu mahoro afite imyaka 85 akikijwe n'umuryango we. Ni we wanditse igitabo "Gahunda yo guhurira i Yerusalemu" (Appointment in Jerusalem) cyasohotse mbere gato y'urupfu rwe muri uwo mwaka.

Rusi Prince

Mu 1978, Derek yashakanye n'umugore we wa kabiri, Rusi Baker, umukobwa w'Umunyamerika wareraga abana batatu yari yarakiriye iwe. Bahuriye i Yerusalemu mu gihe Derek yasuraga Isiraheli ari kumwe n'inshuti ze.

Hamwe na we, igika gishya cy'umurimo wabo cyatangiranye n'itangizwa ry'ikiganiro kuri radio cya buri munsi cyitwa "Uyu munsi hamwe na Derek Prince". Mu mizo ya mbere cyatambukaga kuri radiyo umunani, abayumva bahise biyongera kandi umurage w'umurimo urakomera. Uyu munsi, amajwi y'izi nyigisho yakwirakwijwe ku isi yose kandi ziboneka mu ndimi zitandukanye.

Ibisobanuro birambuye ku nkuru y'urukundo rwa Derek na Rusi byanditswe mu gitabo "Imana ni Umuranga" bombi bafatanije kwandika no gusohora mu 1986.

Derek na Rusi Prince bifotoza iruhande rw'umugezi wa Zambezi, Zambiya, mu w'i 1985.

Rusi yapfiriye i Yerusalemu ku ya 29 Ukuboza 1998 nyuma yo kurwara igihe gito indwara itarigeze imenyekana neza. Yari afite imyaka 68 kandi yari amaze imyaka isaga makumyabiri afatanya neza umurimo na Derek.

Umubabaro umurembeje, iriba ryo gusharirirwa ryatangiye kuzamuka mu mutima wa Derek. Amaze kumva imbaraga zanduye zishobora kumutandukanya n'Imana, yakoze itangazo mu ruhame mu muhango wo gushyingura Rusi ariryo ryayoboye imyaka ye isigaye. Igihe isanduku yamanurwaga mu gituro, Derek yashimiye Imana ku byo yakoze byose mu buzima bwa Rusi, yemeza abikuye k'umutima urukundo no kwiringira afitiye Se wo mu ijuru. Ubwo yatekerezaga kuri icyo gihe, nyuma yagize ati:

“Cyari igihe gikomeye mu buzima bwanjye. Nari mbizi ko ntari gushobora gutera intambwe njya imbere n'agahinda nari naratewe na Rusi. Nari guhora nshinja Imana, kandi umuryango w'ubuzima bwanjye uba warafunzwe. Ubu ni bwo buryo bwonyine nashoboraga gukomeza. ”

Urupfu

Derek Prince yapfuye mu buryo busanzwe ku ya 24 Nzeri 2003, afite imyaka 88. Yari amaze igihe kinini atameze neza mu mubiri maze apfa ubwo yari asinziriye mu nzu iwe i Yerusalemu.

Yashyinguwe mu Irimbi ry'Itorero Alliance Church International i Yerusalemu, ibuye ry'imva ya Derek ryanditseho aya magambo:

DEREK PRINCE
1915 - 2003
YARATASHYE
Umwigisha w'Ijambo ry'Imana
Mu Kuri no Kwizera n'Urukundo
Biri muri Kristo Yesu kuri Benshi
Imana ni iyo Kwizerwa

Derek Prince abwiriza mu Itorero ry'Ubutatu (ubu ni Itorero rya Cornerstone) i San Antonio (soma Sanentoniyo), muri Texas, mu 1974.

Umwigisha wa Bibiliya

Mu 1944, igihe yari ari gukora mu bubiko bw'imiti i Kiriat Motzkin, muri Isiraheli, Uwiteka yavuganye na Derek mu buryo bweruye ati:

“Wahamagariwe kuba umwigisha w'Ibyanditswe, mu kuri, kwizera n'urukundo, biri muri Kristo Yesu - kuri benshi.”

Byasaga naho ari ibintu biri kure cyane y'aho Derek yari ari, ariko nyuma byaje kubaho nk'uko Imana yari yarabisezeranye mu w'i 1941:

“Bizamera nk'umugezi muto. Umugezi uzahinduka uruzi. Uruzi ruzahinduka uruzi runini. Uruzi runini ruzahinduka Ikiyaga. Ikiyaga kizahinduka inyanja ikomeye, kandi bizanyura muri wowe; Ariko uko bizaba, ntugomba kubimenya, ntushobora kubimenya, ntuzabimenya.”

Kugeza magingo aya, izina Derek Prince rikomeje kuvuga tewolojiya nzima hamwe n’inyigisho z'Ijambo ry'Imana zisobanutse kandi ziri ku murongo. Ukwizera kwe gushikamye no kwitangira kwiga ibyanditswe byamuhinduye umwe mu bigisha ba Bibiliya bubashywe kandi bashimwa mu gihe cye.

Derek ni umwanditsi w'ibitabo birenga 100 ni n'uruhisho rw'ubutunzi bukomeye bw'inyigisho za Bibiliya byatumye umurimo w'ubuzima bwe n'ishyaka bye bidapfa. Byahinduwe mu ndimi zirenga 100, biracyari isoko yo guhumekerwa no kwiga ku bakristo babarirwa muri za miriyoni ku isi.

Umwaka umwe mbere y'urupfu rwa Derek mu w'i 2003, umunyamakuru w'ikinyamakuru cyitwa The Jerusalem Post yamubajije icyo Itorero rikennye cyane muri iki gihe. Derek yaramusubije ati: "Abigisha ba Bibiliya, abigisha Bibiliya babikuye ku mutima." Muri 2006, yibutse iki kiganiro, umunyamakuru yaranditse ati: "Ni iby'ukuri koko, habayeho bake nka we."

Derek Prince Ministries

Muri Gicurasi 1971, Derek yafunguye ku mugaragaro ibiro i Fort Lauderdale, muri Leta ya Folorida, kugira ngo bisohore kandi bikwirakwize inyigisho ze. Mbere byari bizwi ku izina rya Derek Prince Publications, ibikorwa bigenda byaguka buhoro buhoro, maze mu Kuboza 1990 byitwa Derek Prince Ministries.

Uyu munsi, Derek Prince Ministries ifite ibiro mu bihugu birenga 45 ku isi, harimo Ositaraliya, Kanada, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubudage, Ubuholandi, Nouvelle-Zélande, Noruveje, Uburusiya, Afurika y'Epfo, Ubusuwisi, Ubwongereza na Amerika. Ikomeje gukomera ku ntego yo kugaburira abashonje mu mwuka, kandi mu kubikora, ikomeye ku cyerekezo Derek yasangije abandi muri Nyakanga 2002:

"Ni icyifuzo cyanjye, kandi nizera ko ari nacyo cyifuzo cy'Imana, ko iyi minisiteri ikomeza umurimo, Imana yatangiye binyuze muri njye mu myaka irenga mirongo itandatu ishize, kugeza igihe Yesu azagarukira."
Derek Prince